Impamvu abayobozi 890 b’Ibigo by’Amashuri bakuwe mu nshingano bakagirwa abarimu
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abayobozi b’amashuri bagera kuri 890 bakuwe ku myanya yabo y’ubuyobozi nyuma y’isuzuma ryimbitse ry’imikorere ryamaze hafi umwaka umwe rikorerwa abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu.
Iryo suzuma ryakorewe abayobozi b’ibigo by’amashuri 5,277, barimo abarimu bakuru b’amashuri abanza bagera ku 1,415, abarimu bakuru b’amashuri yisumbuye bagera ku 1,664, abayobozi 773 bashinzwe imyitwarire ndetse n’abashinzwe amasomo bagera ku 1,425.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times ducyesha iyi nkuru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi [MINEDUC], Jean Claude Hashakineza, yasobanuye ko abo bayobozi b’ibigo by’amashuri batsinzwe kugera ku gipimo cy’imikorere cya 70% cyari cyateganyijwe, ari cyo cyifashishijwe mu isuzuma.
Yagize ati: “Abayobozi 890 b’ibigo by’amashuri ntibashoboye kugera ku rwego rw’imikorere rwasabwaga. Ibyo byatumye bakurwa ku nshingano z’ubuyobozi ariko ntibakuwe mu mashuri.”
Yongeyeho ko abo bose basubijwe mu myanya y’ubwarimu, hashingiwe ku Itegeko rigenga abarimu, aho 349 bari abarimu bakuru b’amashuri abanza naho 541 bari abayobozi b’amashuri yisumbuye.
Isuzuma ry’imikorere ryashingiye ku bintu bitandukanye birimo ubuyobozi bwiza bw’ishuri, imikorere y’ishuri mu bizamini bya Leta mu myaka itatu ishize, ubushobozi mu Cyongereza, isuzuma ry’inzego z’ibanze ndetse n’amanota yatanzwe n’Urwego rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Hashakineza yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari inkingi y’ingenzi mu ireme ry’uburezi, avuga ko amashuri ayobowe neza ahora agaragaza umusaruro mwiza mu myigire y’abanyeshuri.
Yagize ati: “Kugira abayobozi b’ibigo by’amashuri bafite inshingano kandi babazwa umusaruro ni ingenzi cyane. Iyi myanzuro ijyanye n’impinduka Minisiteri iri gushyira mu burezi kugira ngo abanyeshuri bahabwe ireme ry’uburezi rinoze.”
Ku bijyanye n’impungenge z’uko iki cyemezo cyatangajwe hagati mu mwaka w’amashuri cyahungabanya imikorere y’amashuri, Minisiteri yatangaje ko abayobozi b’amashuri 500 biteguye guhita basimbura abakuwe ku nshingano, mu gihe imyanya isigaye izabonwa binyuze mu gutoranya abazayuzuza muri Mutarama, ku buryo amashuri yose azaba yamaze kubona abayobozi bitarenze Werurwe 2026.
Ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bari bafite inguzanyo muri Umwalimu SACCO, Minisiteri yasobanuye ko nta kibazo bazagira, kuko bazakomeza guhembwa mu myanya y’ubwarimu, bityo bakazabasha gukomeza kwishyura inguzanyo zabo.
Hashakineza yasobanuye kandi ko iri suzuma ryatangiye mu Ugushyingo 2024, kandi abayobozi b’amashuri bari baramenyeshejwe uko rizakorwa n’ingaruka zaryo, bityo ngo ntawe byatunguye Yongeyeho ko mu gihe kiri imbere, isuzuma ry’imikorere rizajya rikorwa buri myaka itatu, hagamijwe gushyira buri mukozi mu mwanya ujyanye n’ubushobozi bwe.
Ati: “Gusubiza umuyobozi mu myanya y’ubwarimu si igihano, ahubwo ni uburyo bwo kumufasha gukora neza aho ashoboye kurusha ahandi. Ibi byose bigamije inyungu z’abanyeshuri n’iterambere ry’uburezi mu gihugu.”


