Ali Kiba yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 7

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, umuhanzi Ali Kiba wo mu gihugu cya Tanzania yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo “The Last Night by Kevin Kade” akaba ari nyuma y’imyaka umunani uyu mugabo adataramira i Kigali.

Akigera i Kigali, yavuze ko ananiwe ataza kuganira n’itangazamakuru ariko avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda ndetse ko abafana be abahishiye ibyishimo byinshi cyane mu gitaramo aje kuririmbamo.

Yaherukaga i Kigali mu gitaramo gikomeye cya East African Party, cyabaye ku 1 Mutarama 2018 muri ‘Parking’ ya Stade Amahoro i Remera.

Muri icyo gitaramo cya 2018, Ali Kiba yari yatumiwe ari kumwe n’umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda, ndetse anahurira ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda barimo Riderman, Yvan Buravan, Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Tuff Gang.

Abitabiriye icyo gitaramo ntibazibagirwa imbyino n’imyambarire yihariye ya Sheebah Karungi, ndetse n’indirimbo za Ali Kiba zatumye abafana bishimira cyane ibihe byo kwibuka nka “Cinderella”, “Usiniseme”, na “Seduce Me” yari iheruka icyo gihe.

Uyu mwaka, Ali Kiba azaririmba mu gitaramo “The Last Night by Kevin Kade”, aho ategerejwe gutaramira abakunzi be ndetse no gushyigikira Kevin Kade mu kwizihiza intambwe amaze kugeraho mu muziki.

Iki gitaramo kizaba ari kimwe mu byitezweho byinshi mu mpera z’umwaka wa 2025, kikazahuza abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse kikazanatanga umwanya ukomeye wo gusabana no kwidagadura ku bakunzi b’umuziki.

Iki gitaramo cyiswe “The Last Night by Kevin Kade”, kizabera ku mbuga ya Rond-Point, Kigali Convention Centre, ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Abandi bahanzi bazifatanya na Kevin Kade muri iki gitaramo barimo: Bushali, Bull Dogg, Bwiza, Riderman, Ruti Joel, Kenny K-Shot, Bruce The 1St, Shemi, Angell Mutoni, Diez Dola, Ariel Wayz n’abandi benshi.

REBA AMASHUSHO YA ALI KIBA AKIGERA MU RWANDA I KIGALI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *