U Bushinwa bwahaye gasopo abatumva impamvu y’imyitozo ikaze bwakoreye hafi ya Taiwan

Igisirikare cy’u Bushinwa, cyatangaje ko imyitozo ya gisirikare kirimo hafi y’Ikirwa cya Taiwan, yemewe ndetse ari n’uburyo bwo kwitambika ibindi bihugu bishaka kubangamira ubumwe bw’iki gihugu.

Ni ibyatangajwe nyuma y’imyitozo yatangiye ku wa 29 Ukuboza 2025, mu bice bizengurutse ikirwa cya Taiwan. Ni imyitozo ikakaye izwi nka ‘Justice Mission 2025’

U Bushinwa bugaragaza ko ari uburenganzira bwabwo bwo kurinda no gusigasira ubusugire bw’igihugu bwabwo ndetse ko Taiwan ari agace kabwo bityo bityo ko bugomba kumenya neza ko imipaka yose irinzwe.

Umuvugizi w’Ishami ry’Igisirikare cy’u Bushinwa ryo mu gice cy’Iburasirazuba, Shi Yi, yavuze ko iyi myitozo ari “ubutumwa bukomeye ku bantu bashyigikiye ubwigenge bwa Taiwan ndetse no ku bihugu byinjira mu bibazo by’imbere mu Bushinwa.”

Yanavuze ko iyi myitozo ari uburyo bukwiriye kandi bukenewe bwo kurinda ubusugire n’ubumwe by’u Bushinwa.

Ibihugu byo mu Burayi byinshi byagaragaje ko iyi myitozo ibangamiye uburenganzira bwo gukoresha amazi n’ikirere byo muri aka gace (freedom of navigation).

Gusa u Bushinwa bwo busobanura ko ikibazo gihari ari ikibazo cy’imbere mu gihugu bityo nta kindi gihugu cyagakwiye kuba kibyivangamo.

Bugaraza kandi ko iyi myitozo ikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko butabangamira indege cyangwa ubwato buca muri ako gace cyangwa ngo bibe byateza umutekano mucye.

Icyakora bugaragaza ko iyi myitozo ari ingenzi cyane kuko ari imyitozo ikomeye izasiga Ingabo z’u Bushinwa zizi kurwanira mu mazi, mu kirere, uburyo bwo gufunga ibyambu, gufata uduce runaka n’ibindi byakoreshwa igihe ikibazo cya Taiwan cyakomeza gukara.

Iyi myitozo ije mu gihe u Bushinwa bumaze iminsi butumvikana n’ibindi bihugu bishyigikiye ko Taiwan ibona ubwigenge bwayo birimo u Buyapani ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Bushinwa bwagiye bugaragaza ko kwivanga mu kibazo cya Taiwan na bwo, ari ugukurura umwuka mubi hagati y’u Bushinwa n’ibyo bihugu.

U Bushinwa bufata ikirwa cya Taiwan nk’icyabwo, mu gihe Abanya-Taiwan bo bizera ko ari igihugu cyigenga.

Inshuro nyinshi u Bushinwa bukunze gukorera imyitozo hafi ya Taiwan mu kwirinda abashaka ko iki kirwa cyigenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *