Miss Nishimwe Naomie yamuritse igitabo cye ‘More than a crown’
Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, ku wa 14 Ukuboza 2025 yamuritse igitabo cye yise ‘More than a crown’ mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo inshuti ze, abavandimwe be n’abakunzi be bari baguze itike yo kwitabira iki gikorwa.
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Amb. Nkurikiyinka Christine, abegukanye amakamba ya Miss Rwanda nka Jolly Mutesi, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.
Hari kandi abandi bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda nka Kayumba Darina, Muyango Claudine, Uwicyeza Pamella, Umunyana Shanitah n’abandi banyuranye.
Ni igikorwa cyanitabiriwe n’ibyamamare nka Bull Dogg, Juno Kizigenza, Christopher, Ruti Joel wanasusurukije abitabiriye ibi birori n’abandi benshi barimo abakinnyi ba APR BBC nka Ntore Habimana, Adonis Filer na Axel Mpoyo.
Miss Nishimwe Naomie mu ijambo rye yashimiye buri umwe witabiriye ibi birori, avuga ko ari intambwe ikomeye ku buzima bwe kuba abashije kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe ndetse anashimira buri umwe mu bakigizemo uruhare bose.
Ati “Uyu munsi mwakoze cyane kuza, ndashimira Imana yatumye uyu munsi ushobora kubaho, ntewe ishema nanjye ubwanjye kuba nabashije kwandika iki gitabo. Mfite amashimwe kuri buri wese wagize uruhare mu kugira ngo ibi mbigereho.”
Abandi barimo n’umugabo we, Michael Tesfay bafashe ijambo muri ibi birori bahurije ku gushimira Miss Nishimwe Naomie ku muhate yagaragaje mu rugendo rwo kwandika iki gitabo gikubiyemo byinshi ku buzima bwe.
Muri iki gikorwa abantu banyuranye bahise bagura iki gitabo, aho nka Miss Jolly Mutesi yaguze ibitabo 100, ahamya ko ari ibyo gufasha Miss Nishimwe Naomie kugeza ahantu hanyuranye ibitabo bye.
Igitabo Miss Nishimwe Naomie yamuritse gikubiyemo byinshi ku buzima bwe, yaba ubuzima bwe bwo mu bwana, urugendo rwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse na nyuma yaryo kugeza akoze ubukwe agakora umuryango.
Miss Nishimwe Naomie yavuze ko yifuza kuzenguruka mu bigo by’amashuri asobanurira abakiri bato byinshi mu bikubiye muri iki gitabo, ariko akazagira n’umwanya wo kujya kukimurika mu bihugu binyuranye yaba ibyo muri Afurika, i Burayi ndetse no muri Amerika.
Iki gitabo kiri kugura ibihumbi 40Frw, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko kiri ku maguriro anyuranye mu gihe abo hanze y’u Rwanda bo bakigura banyuze kuri Amazon.

