Darest wo muri Juda Muzik yakoze ubukwe

Ishimwe Prince wamenyekanye nka Darest mu itsinda Juda Muzik, yakoze ubukwe n’umugore we Iradukunda A. Souvenir usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ubukwe bwabereye ahitwa Golden Garden ku i Rebero ku wa 7 Ukuboza 2025 ahabereye imihango yo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana mbere y’uko yakira abatumiwe.

Ubukwe bwa Darest bwatashywe n’inshuti ze zirimo abahanzi nka Knowless wari kumwe na Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini, Andy Bumuntu, Victor Rukotana n’abandi banyuranye.

Darest yakoze ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we ku wa 27 Ugushyingo 2025. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Darest yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, asaba uyu mukunzi we ko bazabana akaramata.

Darest na Souvenir bakundanye biturutse ku birori by’inshuti bahuriyemo.

Baje guhana nimero, batangira kujya baganira ari nabyo byaje kuvamo umubano ukomeye birangira bakundanye.

Darest yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na mugenzi we, Mbaraga Alex [usigaye yiyita Malo Junior], ariko baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2023.

Muri Mata 2025, Darest yasohoye album yise “Souvenir53”, icyo gihe yavuze ko izina ryayo yarikomoye kuri uyu mukunzi we bitegura kurushinga ari nawe yayituye.

Ibyishimo byari byose kuri Darest n’umugore we ubwo bageraga aho bari bagiye kwakirira abashyitsi mu bukwe bwabo

Ishimwe Clement, Platini na Nel Ngabo bari batashye ubukwe bwa Darest

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *