Yabyinishije Abanya-Kigali biratinda: Ibyaranze igitaramo cya Davido muri BK Arena (Amafoto)

Davido uri mu bakomeye mu muziki wa Afurika yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru.
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu munsi, mbere y’amasaha make ngo iki gitaramo cye kibe.
Reba ibyaranze igitaramo cya Davido i Kigali:
23:25: Davido ageze ku rubyiniro
Davido wari utegerejwe na benshi mu gitaramo muri BK Arena ageze ku rubyiniro, yakiranwa ibyishimo bidasanzwe by’abafana be.
Ahereye ku ndirimbo ze zakanyujijeho mu bihe byashize nka ‘Dami Duro’.
Yakomereje ku zindi ndirimbo ze zigezweho nka ‘10 Kilo’ yasohotse muri uyu mwaka wa 2025. Nubwo iyi ndirimbo ari nshya yasanze abenshi mu bakunzi be bo mu Rwanda bayizi, ku buryo bayiririmbanye.
Yageze ku ndirimbo ‘Aye’ yasohotse mu myaka 11 ishize ibintu birahinduka. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kugeza ubu.
Indi ndirimbo yashimije abakunzi ba Davido ni ‘Blow your Mind’ yakoranye na Chris Brown, bigeze kuri ’Ogechi’ yasohotse mu 2024 na ’Twe Twe’ yakoranye na Kizz Daniel biba akarusho.

Nubwo Davido amaze isaha irenga ku rubyiniro imbaraga ziracyari zose, ndetse kuva yatangira kuririmba abakunzi be barahagaze, ari nako bamufasha kubyina.
Kuva Davido yagera ku rubyiniro nta karuhuko arafata.
Akomereje ku ndirimbo nka ‘Unavailable’ yakunzwe cyane mu minsi yashize.
Mbere y’uko aririmba ‘With You’ yakoranye na Omah Lay, Dj Ecool yabanje gusubira ku rubyiniro asaba abari muri BK Arena bose gucana amatoroshi ya telefone zabo. Davido yahise yanzika n’iyi ndirimbo ari nayo yasorejeho.

23:10: Davido yabanjirijwe ku rubyiniro na DJ Ecool
Mbere y’uko Davido agera ku rubyiniro yabanjirijwe n’umu-Dj we akaba n’inshuti ye magara, Ecool, wacuranze indirimbo ze zitandukanye, ndetse n’izindi zikunzwe ziganjemo izo mu njyana ya ‘Afrobeat’.
22:40: Dj Alisha yahacanye umucyo
Dj Alisha, Umunyarwandakazi ukorera akazi ko kuvanga imizi muri Uganda, agiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura. Yacuranze indirimbo ziganjemo iziri mu njyana ya ‘amapiano’.
22:40: Dj Toxxyk na Dj Marnaud batigishije BK Arena
Dj Toxxyk na Dj Marnaud bari mu beza u Rwanda rufite mu kuvanga imiziki, bahawe umwana wo gusururutsa abari muri iki gitaramo nyuma yo kuva ku rubyiniro kwa Riderman.
Kuva bageze ku rubyiniro kugeza baruvuyeho bashimishije bidasubirwaho abakunzi b’umuziki, mu njyana ziganjemo ‘amapiano’ na ‘3-Step Afro House’.
Ubwo bari ku rubyiniro, inyuma muri screen hatambukaga amafoto yabo na nyakwigendera Dj Miller wari inshuti yabo magara.
22:00: Kitoko yageze ku rubyiniro yari akumbuwe
Kitoko wari umaze imyaka myinshi aba mu Bwongereza ni umwe mu bahanzi bari bitezwe cyane muri iki gitaramo.
Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, abakunzi be bagaragaje ko bari bamukumbuye cyane, nawe ntiyatinzamo atangira kubaririmbira indirimbo ze zakunzwe cyane.
Iki nicyo gitaramo cya mbere Kitoko agaragayemo kuva yafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.
Uyu muhanzi yarushijeho gutanga ibyishimo muri BK Arena ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Thank You Kagame’ yakoreye Umukuru w’Igihugu. N’abari bicaye bahagurutse batangira kuyibyina.

